Inkunga Finance Plc  igira ubwoko bwinshi bw’inguzanyo haba abantu ku giti cyabo ndetse n’iz’amatsinda.

  • Inguzanyo z’abantu kugiti cyabo, amasosiyete, amakoperative n’ibindi bigo ziri hagati y’amafarangana 40,000,000.
  • Inguzanyo ishobora kwishyurwa hagati y’ukwezi 1 n’amezi 60 (imyaka 5)
  • Inyungu ku mwaka ku nguzanyo zihabwa abantu ku giti cyabo, amasosiyete, amakoperative n’ibindi bigo ni 21.6% (ku ncuro ya 1 kugeza kuya 3);        20.4% (ku ncuro ya 4 kugeza kuya 7)   na     19.2%  (ku ncuro ya 8 gusubiza hejuru)
  • Inguzanyo ku matsinda zibarirwa inyungu ku mwaka zihwanye na 24% (ku ncuro ya 1 kugeza kuya 3); 21.6% (ku ncuro ya 4 kugeza kuya 7) na 20.4% (ku ncuro ya 8 gusubiza hejuru)

 

Inguzanyo ziboneka mu Inkunga Finance

1.Inguzanyo y’Ubuhinzi

Iyi nguzanyo igenewe abahinzi mu rwego rwo kubafasha kubona inyongeramusaruro, imbuto,kugura isambu n’ibindi bijyanye n’ubuhinzi.
Iyi nguzanyo ariko ishobora no guhabwa itsinda ry’abantu binyuze mu matsinda y’ubwisugane magirirane.

2. Inguzanyo y’Ubworozi

Iyi nguzanyo igenewe aborozi mu rwego rwo kubafasha kubona icyororo, kuvugurura ibiraro,kubona urwuri n’ibindi bikoresho nkenerwa mu bworozi.
Iyi nguzanyo ariko ishobora no guhabwa itsinda ry’abantu binyuze mu matsinda y’ubwisungane magirirane.

3. Inguzanyo ku bucuruzi buto n’ubucirirtse

Ni inguzanyo igenewe umuntu ku giti cye mu rwego rwo kumufasha kongera igishoro.
Iyi nguzanyo ariko ishobora no guhabwa itsinda ry’abantu binyuze mu matsinda y’ubwisungane magirirane.

4.Inguzanyo yo gufasha abantu kubaka inganda nto n’iziciriritse

Ni inguzanyo ihabwa ba Rwiyemezamirimo cyangwa amakoperatives murwego rwo kubafasha kwagura ibikorwa byabo no kongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi butandukanye.

5.Inguzanyo zo kugura ibikoresho

Inkunga Finance Plc ikugurira igikoresho ukagikoresha wishyura warangiza umwenda kikaba icyawe burundu.

6. Inguzanyo ku mushahara n’inguzanyo y’iminsi 15

Iyi nguzanyo ihabwa abakozi banyuza umushahara wabo mu INKUNGA FINANCE Plc , ikaba itarnza incuro 10 z’umushahara w’ukwezi.
Naho inguzanyo y’iminsi 15 ntirenza 50% by’umushahara w’ukwezi w’umukozi kandi ikishyurwa mu gihe kitarenga iminsi 30.

7. Inguzanyo zo mu matsinda y’ubwisungane

Ni inguzanyo zihabwa abibumbiye mu matsinda y’ubwisungane magirirane (badafite ingwate).

8. Inguzanyo y’ingoboka

Ni inguzanyo ihabwa abategura ubukwe, abivuza, abakeneye amafaranga y’ishuli,n’andi mafaranga akenerwa mu buzima bwa buri munsi.

9. Inguzanyo ya Tunga

TUNGA ni inguzanyo  yo gufasha ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bafite ubumenyi mu myuga itandukanye ariko badafite ingwate kubona ibikoresho bibafasha mu mirimo yabo hifashishijwe ikodeshagurisha Icyo iyi nguzanyo yagufasha.

Kanda hano umenye ibirambuye ku nguzanyo TUNGA

Mukeneye ubundi busobanuro mwahamagara Nimero itishyurwa 3121
Cyangwa mugasura amashami ya INKUNGA FINANCE Plc ari aha hakurikira :

1.Ikicaro gikuru gikorera I Kibilizi/Rubengera/Karongi
2. Ishami rya Rubengera rikorera ku Giti kinini mu nyubako ya RUCID
3. Ishami rya Bwishyura rikorera mu mujyi wa Kibuye
4. Ishami rya Rutsiro rikorera i Congo-Nil
5. Ishami rya Nyamasheke rikorera mu ityazo
6. Ishami rya Nyabugogo rikorera hafi n’ibagiro
7. Ishami rya Mahoko rikorera muri Centre ya Mahoko

8. Agashami ka Gakeri gakorera muri centre ya Gakeri
9. Agashami ka Mubuga gakorera muri centre ya Mubuga
10. Agashami ka Kibingo gakorera mu kagari ka Bugina
11. Agashami ka Musasa gakorera kuri centre ya Musasa

Share this: