Inkunga Finance Plc ni ikigo cy’imari icirirtse kigeza ku baturage serivisi zo kubitsa , kubikuza n’inguzanyo zibafasha kwiteza imbere mu bikorwa bitandukanye.
Ikorera mu ntara y’iburengerazuba no mu nkengero zayo, ikaba ifite icyicaro gikuru i rubengera mu karere ka Karongi.
Inkunga Finance Plc yashyize imigabane mishya ku isoko!
Ni ukuva kuwa 01/07/2018 kugeza kuwa 30/09/2018 .
Iki gikorwa cyo kugurisha imigabane kimaze iki ?
Iki gikorwa kigamije guha amahirwe abasanzwe ari abanyamigabane ba Inkunga Finance Plc kugira ngo bongere imigabane basanzwe bafite, bityo babashe kwizigamira binyuze mu ishoramari ari nako bateza imbere ikigo cyabo bishingiye mu kurushaho kugiha imbaraga zo gutanga serivice cyiyemeje ku bakiriya.
Ni iyihe nyungu iri mu kuba umunyamigabane mu Inkunga Finance Plc ?
√ Biguha uburenganzira ku kigo buhwanye n’imigabane ugifitemo
√ Biguha amahirwe yo guhabwa inyungu ku migabane bitewe n’urwunguko rw’ikigo muri rusange ruhagaze.
√ Bigufasha kwiteganyiriza kuko imigabane yawe ushobora kuyitangaho ingwate ugahabwa inguzanyo mu kigo cy’imari icyo aricyo cyose.
√ Ushobora kandi kugurisha imigabane yawe igihe icyo aricyo cyose.
Imigabane iri kugurishwa iteye ite ?
Imigabane irimo kugurishwa ni 10 000 ifite agaciro k’amafaranga 50 000 000 (ni ukuvuga 5 000 ku mugabane umwe).
Ni imigabane isanzwe, ikaba ifunguriwe abanyamigabane basanzwe mu gihe cy’amezi 3 gusa, nyuma y’icyo gihe abandi nabo bakaba bazashobora kugura izaba isigaye itaguzwe n’abasanzwe ari abanyamigabane.
Ni gute wagura cyangwa Wakongera Imigabane ufite mu Inkunga Finance Plc ?
Ku munyamigabane usanzwe, ashobora kugura umugabane umwe cyangwa myinshi.
Muri icyo gihe, ushaka kugura imigabane mishya yegera ishami rya INKUNGA FINANCE Plc rimwegereye bakabimufashamo.
Naho kubifuza kuba abanyamigabane bashya bazemererwa kugura imigabane nyuma y’amezi atatu mu gihe bizaba byagaragaye ko itashoboye kugurwa yose n’abasanzwe ari abanyamigabane.
Igurire imigabane , ugire uruhare ku kigo cyawe, uteganyirize ejo hazaza!
Mukeneye ubundi busobanuro mwahamagara Nimero utishyurwa 3121
Cyangwa mugasura amashami ya INKUNGA FINANCE Plc ari aha hakurikira :
1.Ikicaro gikuru gikorera I Kibilizi/Rubengera/Karongi
2. Ishami rya Rubengera rikorera ku Giti kinini mu nyubako ya RUCID
3. Ishami rya Bwishyura rikorera mu mujyi wa Kibuye
4. Ishami rya Rutsiro rikorera i Congo-Nil
5. Ishami rya Nyamasheke rikorera mu ityazo
6. Ishami rya Nyabugogo rikorera hafi n’ibagiro
7. Ishami rya Mahoko rikorera muri Centre ya Mahoko
8. Agashami ka Gakeri gakorera muri centre ya Gakeri
9. Agashami ka Mubuga gakorera muri centre ya Mubuga
10. Agashami ka Kibingo gakorera mu kagari ka Bugina
11. Agashami ka Musasa gakorera kuri centre ya Musasa
Recent Comments