Mu Rwego rwo Kwibuka Ku Nshuro ya 30 Jenoside Yakorewe Abatutsi Mu Mwaka wa 1994 Mu Rwanda, Inkunga Finance Plc yibutse abagize uruhare mu kubaho kwayo aho yatangiye ari koperative yo kubitsa no kugurizanya ikitwa IMBONEZABUKUNGU, ikagira nandi ma cooperative yari yibumbiye muri yo nka CODES, ABATICUMUGAMBI, AJEMAK nandi, abacu twibuka rero bagize uruhare rukomeye rwo gutangira iyo gahunda yo kubitsa no kugurizanya mu mwaka 1993, aho baje kwicwa mu jenocide yakorewe Abatutsi MU 1994, ariko ntabwo igitekerezo cyabo cyahise gihagarara ahubwo nyuma Jenoside IMBONEZABUKUNGU yaje guhinduka COOPEC INKUNGA kubufatanye na Banki Nkuru Y’urwanda (BNR), COOPEC INKUNGA iza gukomeza Gukura aho Uyu  munsi yitwa INKUNGA FINANCE Plc.

Inkunga Finance Plc mu Gukora Urugendo rwo Kwibuka Ku Nshuro Ya 30 Jenoside Yakorewe Abatutsi Mu 1994 Mu rwanda Tugana ku Rwibutso Rwa Rubengera

Inkunga Finance Plc mu Gukora Urugendo rwo Kwibuka Ku Nshuro Ya 30 Jenoside Yakorewe Abatutsi Mu 1994 Mu rwanda Tugana ku Rwibutso Rwa Rubengera

KU 30 Gicurasi 2024, Inkunga Finance Plc yongeye kwibuka ku Nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1990, aho ikigo cyazirikanye Kikifatanya n’Imiryango itanu (5) yabuze ababo bagize uruhare uruhgare mu kubaho kwacyo, aho ikigo cyafatanije nabo mu gushyira indabo ku Rwibutso rwa Rubengera nyuma hakabaho gukomeza ibikorwa bitandukanye byo kwibuka ku Icyicaro Gikuru cya Inkunga Finance Plc giherereye mu Murenge wa Rubengera Akagari ka Kibirizi.

Muhawenimana Abed, Umuyobozi mukuru wa Inkunga Finance Plc avuga ko kuba iki kigo cy’imari kibutse mu buryo bwihariye kidafatanyije n’ibindi bigo byagize akarusho.

Ati:

Uyu munsi rero murabona ko turi kumwe n’iyo miryango y’ababuze ababo bari abanyamuryango ba Inkunga Finance Plc kugirango yumve ko twifatanyije mu gikorwa cyo Kwibuka abacu. Iki gikorwa rero tuzajya tugikora buri mwaka mu gihe cyo kwibuka mu rwego rwo guha icyubahiro abagize uruhare mu gutuma ikigo kigeze aho kigeze ubu.

Share this:
Visit Us On TwitterVisit Us On FacebookCheck Our Feed