Konti iyo yasinziriye birashoboka ko yongera gukora.

Inkunga Finance Plc isobanura ko gufunguza konti nshya ari igikorwa cyo gufungura  konti  bwa mbere  Inkunga Finance Plc ikorera  umukiriya wayo. 
Wadusanga ku mashami yacu yose tukabafasha.

Konti yafunguwe iyo imaze iminsi 365 idakora irasinzira, bityo umukiriya akaba adashobora kuba yayikoreraho imirimo yo kubitsa no kubikuza. Muri icyo gihe rero, umukiriya yegera abakozi ba Inkunga Finance Plc bakamufasha kuyikangura, igasubira gukora bisanzwe. Icyo gikorwa nta mafaranga gisaba umukiriya.

Mukeneye ubundi busobanuro mwahamagara Nimero itishyurwa 3121
Cyangwa mugasura amashami ya INKUNGA FINANCE Plc ari aha hakurikira :

1.Ikicaro gikuru gikorera I Kibilizi/Rubengera/Karongi
2. Ishami rya Rubengera rikorera ku Giti kinini mu nyubako ya RUCID
3. Ishami rya Bwishyura rikorera mu mujyi wa Kibuye
4. Ishami rya Rutsiro rikorera i Congo-Nil
5. Ishami rya Nyamasheke rikorera mu ityazo
6. Ishami rya Nyabugogo rikorera hafi n’ibagiro
7. Ishami rya Mahoko rikorera muri Centre ya Mahoko

8. Agashami ka Gakeri gakorera muri centre ya Gakeri
9. Agashami ka Mubuga gakorera muri centre ya Mubuga
10. Agashami ka Kibingo gakorera mu kagari ka Bugina
11. Agashami ka Musasa gakorera kuri centre ya Musasa

Share this:
Visit Us On TwitterVisit Us On FacebookCheck Our Feed