Inama y’ubutegetsi ya Inkunga Finance Plc iramenyesha abasanzwe ari abanyamigabane ko yongereye igihe cyo gutanga kandidatire ku bifuza kuzayihagararira mu nama y’ubutegetsi mu gihe cy’imyaka itatu (3) guhera 2020 – kugeza 2022.

Abifuza kuba mu nama y’ubutegetsi ya Inkunga Finance Plc bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

  • Kuba yujuje imyaka makumyabiri n’itanu (25) y’ubukure kandi atarengeje mirongo itandatu n’itanu (65)
  • Kuba afite byibura impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s degree ou equivalent).
  • Kuba afite uburambe mu mirimo irebana n’icungamutungo, imicungire y’ubukungu, ibaruramari, imikorere y’Ibigo by’imari cyangwa ibigo by’ubwishingizi, amategeko, ikoranabuhanga, iterambere ry’icyaro cg ubundi bumenyi bigaragara ko bwagirira akamaro INKUNGA FINANCE PLC.
  • Kuba atarigeze akatirwa igihano cy’igifungo cyirengeje amazi atandatu.
  • Kuba atarigeze ahamwa na kimwe mu byaha bituma umuntu atagira umurimo akora ku rwego rw’imari iciriritse nk’uko biteganywa mu itegeko rigena imitunganyirize y’imirimo y’ibigo by’imari.
  • Kuba yiteguye gukora ibikorwa bigamije guteza imbere INKUNGA FINANCE PLC nk’umukiliya cg umunyamigabane.
  • Kuba indakemwa mu mikoranire ye na INKUNGA FINANCE PLC ndetse n’ibindi bigo by’imari.

Abifuza kuba mu nama y’ubutegetsi bujuje ibi byavuzwe haruguru bagomba kuba bagejeje ibi bikurikira mu bunyamabanga bwa Inkunga Finance Plc bitarenze kuwa kane tariki ya 19/12/2019 saa kumi zuzuye (16H00).

  1. Ibaruwa yandikiwe Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi igaragaza impamvu umukandida yifuza kuba umwe mu bagize inama y’ubutegetsi wa sosiyete INKUNGA FINANCE PLC (lettre de motivation)
  2. Curriculum Vitae
  3. Kopi y’impamyabumenyi ndetse n’ibindi byemezo bigaragaza ubushobozi, ubunyangamugayo n’ubunararibonye bw’umukandida.

Bikorewe i Karongi kuwa 16 Ukuboza 2019

NSANZINEZA Erneste

Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi wungirije

INKUNGA FINANCE Plc

Share this:
Visit Us On TwitterVisit Us On FacebookCheck Our Feed