Uburyo Bwo Gukoresha Konti Yawe Wifashishije Telephone Igendanwa

1.Kwiyandikisha

Gana ishami rya Inkunga Finance Plc rikwegereye kugirango huzuzwe ifishi yabugenewe ishyirwaho nimero ya telefone ishyirwa muri mobile banking.

Igihe umaze kwiyandikisha ,ubona ubutumwa bugufi kuri nimero ya telephone yawe.

 

2.Ubutumwa bugufi (SMS) igihe hari igikozwe kuri konti yawe

Iyo wiyandikishije muri Mobile Banking yacu, utangira kubona ubutumwa bugufi igihe cyose hagize amafaranga ajya cyangwa ava kuri konti yawe.

Ushobora kandi kubona ubutumwa wohererejwe na INKUNGA FINANCE Plc bujyanye no kukwibutsa kwishyura inguzanyo cyangwa ko yishyuwe igihe usanzwe uyifite.

 

  1. Umubare w’Ibanga

Iyo ukanze *655# bwa mbere ukimara kwiyandikisha, bagusaba kwandika umubare w’ibanga uzajya ukoresha.

Uyu mubare ugomba kuba ugizwe n’imibarwa ine. (Urugero: 7352)

Ni wowe wenyine ugomba kuwumenya.

 

AMAKURU YOSE UKORESHEJE *655#

Iyo ukanze kuri *655# , wemeze kuri nimero ya telephone yanditse muri mobile banking, nyuma wandike umubare w’ibanga ugizwe n’imibare ine (4)  ubundi umenye ibikurikira.

KANDA

  1. Kureba amafaranga asigaye kuri konti yawe
  2. Kureba ibyakorewe kuri konti yawe (transactions) eshatu za nyuma ziherukagukorwa kuri konti yawe
  3. Kureba numero irambuye ya konti yawe. Iyi ninayo ikoreshwa igihe hagize ukoherereza amafaranga akoresheje mobile banking y’INKUNGA FINANCE Plc.
  4. Guhindura umubare w’ibanga: Igihe cyose ushobora guhindura umubare w’ibanga
  5. Kohereza/Kwishyura undi mukiriya ufite konti muri INKUNGA FINANCE Plc amafaranga avuye kuri konti yawe:

Andika nimero ya konti irambuye, amafaranga wohereza, ubundi wemeze, nyuma y’iminota itatu urabona ubutumwa bukubwira ko kohereza amafaranga byakozwe.

  1. Gusohoka muri Mobile banking.

 

Mukeneye ubundi busobanuro mwahamagara Nimero utishyurwa 3121
Cyangwa mugasura amashami ya INKUNGA FINANCE Plc ari aha hakurikira :

1.Ikicaro gikuru gikorera I Kibilizi/Rubengera/Karongi
2. Ishami rya Rubengera rikorera ku Giti kinini mu nyubako ya RUCID
3. Ishami rya Bwishyura rikorera mu mujyi wa Kibuye
4. Ishami rya Rutsiro rikorera i Congo-Nil
5. Ishami rya Nyamasheke rikorera mu ityazo
6. Ishami rya Nyabugogo rikorera hafi n’ibagiro
7. Ishami rya Mahoko rikorera muri Centre ya Mahoko

8. Agashami ka Gakeri gakorera muri centre ya Gakeri
9. Agashami ka Mubuga gakorera muri centre ya Mubuga
10. Agashami ka Kibingo gakorera mu kagari ka Bugina
11. Agashami ka Musasa gakorera kuri centre ya Musasa

Share this:
Visit Us On TwitterVisit Us On FacebookCheck Our Feed