Inkunga Finance Plc has an account that serves as a security account where you can deposit anytime a certain amount on the profit of 7.5%. You are allowed to withdraw once in 30 days; and a penalty fees of 1000Frw is applied for someone who don’t respect allowed minimum duration between two withdrawals. Account Opening Fees : 0 FRW
Intego y’ubu bwizigame
Ubu buryo bwo kuzigama bufasha abakiriya babyifuza kuzigamira intego buhoro buhoro bitabagoye
Icyo ubu bwizigame bwagufasha
Ubu bwizigame bwagufasha guteganyiriza byinshi mu bikenerwa mu mibereho (guteganyiriza amashuri y’abana, icumbi, ibikoresho byo mu rugo, ubukwe, ubwishingizi mu kwivuza, n’ibindi)
Imiterere y’ubu bwizigame
Ubu bwizigame buri hagati ya konti yo kuzigama isanzwe na konti yo kuzigama y’igihe kirekire ‘‘compte bloqué’’ kuko butanga inyungu kandi umukiriya akaba ashobora no kubikuzaho mu gihe agize ikibazo gikomeye. Ubu bwizigame bushamikira kuri konti isanzwe umukiriya aba afite mu INKUNGA FINANCE Plc.
Abakiriya bashobora gukoresha ubu bwizigame
Abakiriya bose bashobora kubukoresha ariko cyane cyane urubyiruko
Amafaranga macye ushobora kuzigama
Frw 1,000
Amafaranga menshi ushobora kuzigama
Nta mubare wo hejuru ntarengwa uteganyijwe
Amafaranga macye wabikuza
Nta mubare wo hasi wateganyijwe, ubikuza ayo ushaka
Amafaranga menshi wabikuza
Nta mubare wo hejuru ntarengwa uteganyijwe ariko nturenza ayo ufite kuri konti
Amafaranga yo gufunguza konti
Gufunguza Konti ya iteganyirize ni ubuntu.
Amafaranga asigara kuri konti atabikuzwa
Frw 5,000
Igihe inyungu zishyirirwa kuri konti
Buri gihembwe
Inyungu dutanga
7,5% ku mwaka
Uburyo bwo kubara inyungu
Inyungu zibarwa buri gihembwe hakagenderwa ku gihe ubwizigame bumaze kuri konti
Amafaranga yo gufungisha konti burundu
Frw 3,000
Incuro wabikuza
Umukiriya yemerewe kubikuza incuro imwe mu minsi 30
Ibihano
Iyo ubikuje incuro irenze imwe hatarashira iminsi 30, wishyura Frw1,000 kuri buri ncuro ubikuje.
Mukeneye ubundi busobanuro mwahamagara Nimero itishyurwa 3121
Cyangwa mugasura amashami ya INKUNGA FINANCE Plc ari aha hakurikira :
1. Ishami rya Rubengera rikorera i Kibirizi ndetse no ku Giti kinini muri Ajemac
2. Ishami rya Bwishyura rikorera mu mujyi wa Kibuye
3. Ishami rya Rutsiro rikorera i Congo-Nil
4. Ishami rya Nyamasheke rikorera mu ityazo
4. Agashami ka Gakeri gakorera muri centre ya Gakeri
5. Agashami ka Mubuga gakorera muri centre ya Mubuga
6. Agashami ka Kibingo gakorera mu kagari ka Bugina
7. Agashami ka Musasa gakorera kuri centre ya Musasa