
Gahunda yo kwishyura
Kwishyura inguzanyo bikorwa buri kwezi
Igihe ntarengwa inguzanyo igomba kuba yarangije kwishyurwa
Icyo gihe giterwa n’uburambe bw’igikoresho ariko ntigishobora kurenza imyaka 5
Kutishyura ku gihe cyagenwe
Iyo uwagurijwe igikoresho amaze iminsi 60 atishyuye igice cy’inguzanyo cya ngombwa, yamburwa igikoresho yagurijwe nta nteguza, hashira iminsi 10 ataje kwishyura ngo agisubirane, igikoresho kigatezwa cyamunara kugirango gikurwemo ubwishyu.
Ibirebana n’ingwate
Nta ngwate isabwa umukiriya ahubwo igikoresho yagurijwe nicyo kiba ingwate
Inyungu ku nguzanyo
21,6% ku mwaka (bihwanye na 1,8% ku kwezi)
Uburyo bwo kubara inyungu
Inyungu zigenda zigabanuka uko inguzanyo igenda yishyurwa
Komisiyo n’andi mafaranga asabwa
Hakurikizwa ibikubiye mumabwiriza agenga imicungire y’inguzany o igaragaza agaciro k’igikoresho gikenewe
Ese intego ya TUNGA ni iyihe ?
Gufasha ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bafite ubumenyi mu myuga itandukanye ariko badafite ingwate kubona ibikoresho bibafasha mu mirimo yabo hifashishijwe ikodeshagurisha Icyo iyi nguzanyo yagufasha.
Icyo iyi nguzanyo yagufasha
Iyi nguzanyo yagufasha kwigurira moto cyangwa imodoka yo gukoresha nka tagisi cyangwa muyindi mirimo ibyara inyungu, imashini zidoda, imashini zibaza, imashini zisudira, imashini zikoreshwa mu buhinzi n’ibindi bikoresho byifashishwa mu mirimo ibyara inyungu.
Imiterere y’iyi nguzanyo
Iyi nguzanyo iri mu rwego rw’ikodeshagurisha.
Umukiriya uyikeneye, iyo ubusabe bwe bumaze kwemerwa, ahabwa igikoresho cyanditse ku INKUNGA FINANCE Plc icyo gikoresho kikaba ari nacyo ngwate.
Nyuma yo kwishyura umwenda wose ndetse n’amafaranga ashobora guturuka kugukurikirana umwenda, impande zombi zikora ihererekanya ry’igikoresho kikandikwa ku mukiriya akacyegukana burundu.
Ku bakiriya bari mu makoperative kandi bakenera inguzanyo za tagisi (moto, imodoka) ibyo binyabiziga byandikwa kuri koperative yabo mu rwego rwo kwirinda ibihano byaturuka ku kutishyura imisoro, noneho barangiza kwishyura koperative igakorana ihererekanya n’abanyamuryango bayo bari bafashe inguzanyo.
Abakiriya bashobora gukoresha iyi nguzanyo
Ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko badafite ingwate
Agaciro ko hasi
Ntagaciro ko hasi gateganyijwe, biterwa n’igikoresho umukiriya yifuza
Agaciro ko hejuru
Igikoresho ntikigomba kurenza agaciro kangana na miliyoni mirongo itatu (30,000,000 Frw)
Ibyo umukiriya agomba kuba yujuje
Umukiriya agomba kuzuza ibisabwa abandi bakiriya basaba inguzanyo ariko akaba yemera gutanga uruhare rwe rungana na 30% by’agaciro k’igikoresho akeneye.
Ibigize dosiye isaba inguzanyo
Dosiye isaba inguzanyo igomba kuba igizwe n’ibiteganywa n’amabwiriza agenga imicungire y’inguzanyo ariko hakiyongeraho icyemezo cyerekana ko umwuga akora awufitiye ubumenyi buhagije ndetse n’inyemezabuguzi y’agateganyo (Facture proforma) igaragaza agaciro k’igikoresho gikenewe