Inkunga Finance Plc ni iki ?

Inkunga Finance Plc ni ikigo cy’imari iciriritse kigeza kubaturage serivisi zo kubitsa, kubikuza n’inguzanyo zibafasha kwiteza imbere mu bikorwa bitandukanye.

Inkunga Finance Plc ikorera mu ntara y’iburengerazuba no mu nkengero zayo , ikaba ifite icyicaro gikuru i rubengera mukarere ka karongi.

Ni utuhe dushya tuboneka mu Inkunga Finance ?
  1. Nta mafaranga yo gucunga konti acibwa umukiliya buri kwezi
  2. Nta mafaranga acibwa umukiliya yo kubitsa cyangwa kubikuza
  3. Umukiliya uzigamye kuri konti yunguka ahabwa inyungu ziri hagati ya 7% na 10%
  4. Umukiliya ahabwa inguzanyo amaze amezi 2 afunguje konti cyangwa ugaragaje ko amenyereye gukorana n’ibigo by’imari ntasabwa gutegereza icyo gihe
  5. Nta mafaranga asabwa umukiliya yo kuzigamira inguzanyo mbere yo kuyihabwa (Depot de garantie)  uretse amatsinda
  6. Ukeneye inguzanyo yujuje ibisabwa ayibona hagati y’umunsi umwe n’icyumweru
  7. Umukiliya wishyuye inguzanyo mbere y’igihe cyateganyijwe, agabanyirizwa 80% ku nyungu
  8. Umukiliya ufashe inguzanyo incuro nyinshi agenda agabanyirizwa inyungu
  9. Inyungu ku nguzanyo ni izihinduka(Dégressif/Declining).
Ni ibihe byciro by'ubwizigame biba mu Inkunga Finance Plc

Mu inkunga Finance Plc hari ibyiciro 3 by’ubwizigame:

1.Ubwizigame butabyara inyungu (Current Account)

2.Ubwizigame bubyara inyungu (Saving Account)

3.Ubwizigame kuri konti ibyara inyungu ikanabikuzwaho (ITEGANYIRIZE)

Ubwizigame butabyara inyungu ni iki?

Ubwizigame butabyara inyungu (Current Account) mu inkunga Finance Plc ni ubwizigame butishyuza amafaranga yo gucunga konti ya buri kwezi  nkuko henshi bigenda.

Kubitsa no kubikuza ni ubuntu kandi ushobora kubitsa igihe icyo aricyo cyose ,ukanabikuza igihe cyose ushakiye.

Ubwizigame bubyara inyungu ni iki ?

Ubwizigame bubyara inyungu (Saving Account) ni  ubwizigame bwunguka hagati y’amafaranga 7% kugeza ku 10% bitewe n’amafaranga ubikije uko angana.

Izi nyungu kandi zishobora kwiyongera bitewe n’ingano y’amafaranga umuntu cyangwa ikigo runaka bakeneye kubitsa kuri iyo konti yunguka.

Ni ibihe byiciro by'Inguzanyo ziboneka mu Inkunga Finance ?
  • Inguzanyo y’ubuhinzi n’ubworozi
  • Inguzanyo y’ubucuruzi
  • Inguzanyo y’ubwubatsi
  • Inguzanyo y’ubwikorezi
  • Inguzanyo y’ Ikodeshagurisha
  • Inguzanyo ku mushahara
  • Inguzanyo y’ingoboka (Ubukwe,ibikoresho byo mu rugo,kwivuza,…)
  • Inguzanyo mu matsinda y’ubwisungane.
Visit Us On TwitterVisit Us On FacebookCheck Our Feed